Irwanda

Musanze:Imbwa zatangiye gushyirwamo utwuma twa Micro-chips mu mubiri. Soma Inkuru irambuye







Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa 03 Ukwakira, bavuze ko bagiye gukomeza gahunda yo gukona zimwe na zimwe (Izo mu rugo) mu rwego rwo kwirinda kororoka cyane kwazo, hanyuma zigashyirwamo utwumwa tuzajya tugaragaza umwirondoro wayo (Micro-chips); ni ukuvuga uw’uyitunze, bikazajya bifasha guhita hamenyekana umwirondoro w’igaragaye ku gasozi, basanga itazwi ikaba ari inyagasozi.


*Imbwa 65 i Musanze zimaze kwambikwa utwuma tuziranga
*Naho 49 barazikonnye
*Inyagasozi ngo bazajya bazica bazisinzirije


Undi mwanzuro ni uko hagiye gushyirwa imitego muri pariki y’ibirunga ariko itazica, izafatwa izajya irebwa niba izwi, yaba itazwi ikicwa ariko itababajwe; ni ukuvuga kwicwa ibanje gusinzirizwa “Euthanasie”.

Muri iyi nama bavuze ko nta mbwa ingoma kwicwa urw’agashinyaguro kuko nayo ari ikiremwa, ngo iz’inyagasozi zidafite bene zo zizajya zicwa mu buryo butazibabaje.

Muri Musanze habaruwe imbwa 495 zifite bene zo, izitarabarurwa ubuyobozi burasaba ba nyirazo kuzibaruza  kugira ngo hirindwe ibibazo ziteza Pariki y’ibirunga kuko ngo hari izirya zimwe mu nyamaswa zisurwa n’abakerarugendo, banirinda ko zirya abantu.

Muragijemariya Flora uyobora ivuriro ry’amatungo New Vision Veternary Hospital ryo mu karere ka Musanze, avuga ko batangije uburyo bwo gushyira utwuma tuzwi nka “Micro-chips” mu mbwa kugira ngo bijye byorohera abantu kumenya ba nyirazo igihe zigaragaye zandagaye.


Akomeza avuga ko mu karere hose bamaze kwambika utwo twuma imbwa 65, naho mu mirenge yegereye pariki y’ibirunga bakaba barakonnye imbwa 49, muri zo 39 zahise zishirwamo utwo twuma.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndabereye Augustin avuga ko bari bafite ikibazo giterwa n’imbwa zizerera ku gasozi, zikabangamira cyane cyane izindi nyamaswa ziba muri parike y’ibirunga.

Gahunda yo kubarura imbwa zose kuri ba nyirazo, inyagasozi zigategwa zikicwa, izindi zigakonwa ngo igiye gukora mu mirenge yose yegereye Pariki y’Ibirunga (Gataraga, Shingiro, Kinigi na Nyange)

Uyu muyobozi avuga ko imbwa ibaruwe izajya ijya muri Parike hari imitego izajya iyifata ntipfe, bakareba niba ibaruye cyangwa ari inzererezi.

Ndabereye Augustin  ati “n’iba ari iy’umntu tuzayimushyikiriza, naho n’iba ari iyo ku gasozi hari uburyo bwa euthanasie buzajya bukoreshwa nk’uko bariya baganga b’amatungo babivuga, bizagera hose ariko n’abandi bafite ikibazo cy’izo mbwa, mpamya ko bazatwigiraho

Mu mikwabu y’iminsi itatu yakozwe muri Kamena uyu mwaka, mu duce dutandukanye tw’imirenge y’Akarere ka Musanze, hagamijwe kugabanya ubwinshi n’ibibazo byaterwaga n’imbwa zizerera ku gasozi,  hishwe 118 zitezwe inyama ziroze mu masaha y’ijoro.

Imbwa zizerera zigira ibyago byinshi byo kugira ibisazi; abo zirumye nabo bakabyandura. OMS igaragaza abantu 33% bafite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe baba bararumwe n’imbwa zirwaye ibisazi, naho 90% bahitanwa n’ibisazi by’imbwa ni abo muri Africa na Aziya.


 Ku Ivuriro ry'amatungo NVVH rya Musanze, hamwe mu hazifashishwa mu gushyira mu bikorwa imyanzuro ku mbwa zo mu rugo n'izizerera ku gasozi


Ku Ivuriro ry’amatungo NVVH rya Musanze,  hazifashishwa mu gushyira mu bikorwa imyanzuro ku mbwa zo mu rugo n’inyagasozi.




1239 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content