Irwanda

Ibitangazamakuru bya Leta byarabogamye mu guha abakandida Perezida umwanya mu gihe cyo kwiyamamaza-STRADH







Sendika y’Abakozi Iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwa muntu STRADH  itangaza ko Amatora ya Perezida wa Rebulika aherutse kuba mu Rwanda yagenze neza. Gusa hari ibyo Iyi  Syndicat isanga bikwiye kunozwa mu matora ataha y’umukuru w’igihugu, harimo uburyo ibitangazamakuru bya Leta byajya biha umwanya ungana abakandida bose mu kugaragaza imigabo n’imigambi yabo.



Ni  raporo igizwe na ma paji 38, yaretswe itangazamakuru nyuma yuko iyi raporo ibanje no gushyikirizwa komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda NEC.

Iyi raporo ikubiyeno ibijyanye n’imyiteguro ndetse n’imigendere y’amatora ya presida wa Repubulika, yabaye ku ma tariki ya 3-4 kamena 2017.


Iyi sendika igaragaza ko yakurikiranye imigendekere y’amatora mu bice bitandukanye by’igihugu.

bahereye kubikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida batatu bari bemejwe na Komisiyo y’igihigu y’amatora byagenze.


Abari aba candida ni  Perezida Paul Kagame watanzwe n’umuryango Fpr Inkotanyi, Phillipe Mpayimana umukandida wigenga ndetse na Frank  Habineza wari watanzwe n’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda.



Mu turere 12 indorerezi z’iyi sendika y’abakozi iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu zagezemo, zagaragaje ko hari abakandida batindaga kugera kuri site kugihe.

abajyaga kwiyamamaza batamenyesheje inzego z’ibanze ko bari buhiyamamarize ndetse n’ababuzwaga kwiyamamariza kuri site bagennye.


STRADH itangaza ko muri rusange amatora y’umukuru w’igihugu yagenze neza ku kigero cya 99%  bakurikije aho indorerezi z’iyi syndicat zageze.

Gusa hari ibyo babona bigomba kuzitabwaho bigahindurwa mu matora y’umukuru w’igihugu ataha azaba  mu mwaka 2024.


Alphonse Bizimana umuvugizi wa SRTRADH.


Alphonse Bizimana, ni umunyamabanga mukuru wa STRADH, atangaza ko hari uburyo bimwe mu bitangazamakuru bya Leta bitagahaga umwanya uhagije kandi ungana ku bakandi bose bari bemejwe na komisiyo y’igihugu y’amatora.

Yagize  ati “ Mu bitangazamakuru bya Leta byandikwa wasangaga umwanya wahabwaga abakandida utangana. Urugero nko mu kinyamakuru Imvaho Nshya  wasangaga umukandida watanzwe n’umuryango Fpr Inkotanyi,  muri buri nimero y’iki kinyamakuru kuri paje z’imbere wasangaga harimo inkuru zivuga kuri uyu mukandida.


 ni mugihe abandi bakandida bo nta n’imero n’imwe bigeze basohokamo bagaragara kuri paji z’imbere kandi n’incuro inkuru zabo zagaragaye zari nke. ”



Ese kuba aba bakandida uko ari batatu batarahabwaga umwanya ungana muri ibibitangazamakuru bya Leta Byandika, byaba ari byo byagize uruhare mugutsindwa kwa ba mwe.?


Me Atticus Nyamunanage, umunyamategeko muri STRADH, avuga ko ibi ntaruhare byaba byaragize mu kuba aba bakandida baratsinzwe mu matora.


Ati “ Ntabwo ibyo twavuga ko ariyo mpamvu yatumye abo bakandida murimo kuvuga batsindwa kuko usibye kuba batarahawe umwanya ungana muri ibyo bitangazamakuru bakoresheje ibindi binyamakuru by’igenga byabahaye umwanya wo gutambutsa ubutumwa bwabo.

Gusa impamvu ibi tubigaragaza ni ukugira ngo ubutaha bizakosorwe.”

Mubindi iyi sendika yifuza ko byazakosorwa harimo kuba mbere yuko

umukandida yemezwa hajya habanza kugenzurwa umuntungo afite kugira ngo harebwe niba afite ubushobozi bwo kuba yazagera ku baturage atari ukubatesha umwanya.


Harimo kandi kuba Komisiyo y’igihugu y’amatora yajya ihitamo abakorerabushake bafite ubumenyi buhagije  mu bijyanye n’imibare kuko hari aho byagaragaye ko hari abagorwa no kubarura amajwi.


Iyi Sendika kandi inasaba ko hajya hatekerezwa uburyo kuri site zitora  zitagira umuriro w’amashyarazi hajya hashyirwaho ibindi bikoresho byakwifashishwa kugira ngo mukubarura amajwi ntihazajye habamo ukwibeshya ndetse n’amajwi akajya avanwa kuri site y’itora ahita ajyanwa ku karere aho kubanza kunyuzwa ku murenge.

 




148 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content