Irwanda

Al Shabaab yatangiye kwifatanya n'indi mitwe irwanya leta nka FDLR na RNC ngo igabe ibitero ku Rwanda.







Mu myaka hafi irindwi ishize mu Rwanda hagaragaye ibikorwa by’iterabwoba haterwa amagerenade cyane cyane muri Kigali ahitana bamwe abandi bagakomereka, ibi bitero byatumye benshi bakuka umutima ntibyateye kabiri kuko ingamba zihuse zo gukaza umutekano zafashwe imitima igasubira mu gitereko.

Ubwo Polisi y’igihugu yarasaga Mohammed Mugemangango na bagenzi be batandatu barasiwe i Rusizi bakekwaho iterabwoba, hari abagaragaje impungenge zo kuba intandaro yo gutuma imitwe y’iterabwoba ihindukiza amaso ikareba u Rwanda ay’ingwe ku buryo yatangira kuruteguraho no kurugabaho ibitero.


Izi mpungenge zari zifite ishingiro kuko urebye ibyabaye muri Kenya, Uganda, Mali Burkina Faso, u Bufaransa, u Budage, Turkiya, u Bubiligi n’ahandi, bihamya ko ugerageje kwivanga mu ntambara yo kuyirwanya imurwara inzika igashyirwa imwihimuyeho.


Polisi y’Igihugu yatangaje ko nta mpungenge biteye kuko Abanyarwanda bacengewe n’inyigisho z’ubuhezanguni ari bake kandi ingamba zo kubarwanya zikarishye. Gusa iyi mvugo irasa n’iyahinduye isura kuko ACP Denis Basabose ushinzwe ishami rirwanya iterabwoba muri Polisi y’u Rwanda, ku munsi w’ejo yemeje ko ruri mu mboni za Al Shabaab.

Avuga ko ubusanzwe Al Shabaab ihora ihiga bukware ibihugu byohereje ingabo mu z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri Somalia, nka Kenya, Uganda n’ibindi. U Rwanda ntabwo ruri muri biriya bihugu ariko rwakojeje agati mu ntozi rwiyemeza kutihanganira na busa abakekwaho gukorana n’uyu mutwe kimwe n’indi yose igendera ku mahame ya Kiyisilamu.

Yagize ati “U Rwanda natwe twagiye mu mboni niyo mpamvu mubona bohereza abantu kuneka, ni ukubera ko vuba aha babandi twabafashe tukaba tubafunze. Ubu baravuga bati mugende muneke tuze twihimure ku Rwanda kubera ko abayoboke bacu babafunze.”


Al Shabaab yohereza ubutumwa ku Rwanda


ACP Basabose yahishuye ko hari Abanyarwanda bahawe imyitozo na Al Shabaab n’abandi bakoranaga na yo bafashwe baje kuneka aho bazatera ibisasu cyangwa baje kuyishakira amaboko. Abo ngo iyo bagiye kuburana uyu mutwe wohereza ubutumwa.

Yagize ati “Hari abongabo barashwe, hari abo bapfuye, hari abafunzwe, buri munsi iyo bagiye kuburana Al Shabaab isohora ubutumwa. Uko urukiko rubatumije hirya no hino kuza kuburana hano muri Gasabo, Al Shabaab isohora ubutumwa. Ikibazo kirahari.”

Kugeza ubu hari abagera kuri 46 bakurikiranwe n’inkiko ku byaha by’iterabwoba. Polisi y’u Rwanda yemeza ko hari Abanyarwanda barenga 20 bahunze, bagikomeje kwigisha amasomo y’iterabwoba muri Uganda na Kenya ndetse bamwe bagiye muri Somalia.


Ikindi giteye impungenge kandi ni uko imitwe y’iterabwoba ngo ikomeje kwihuza na FDLR na RNC, hakibazwa ikizava mu ngengabitekerezo ya Jenoside n’iya gihezanguni igamije iterabwoba.

Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko mu ntangiriro z’uyu mwaka yafatiye i Rusizi umusore w’imyaka 20 wiyemerera ko yari avuye muri Al Shabaab bamutumye kureba aho bagenzi babo barasiwe mu Rwanda.

ACP Basabose avuga ko mu mezi atagera kuri abiri ashize bafashe undi w’imyaka 26 nawe avuye muri Al Shabaab aje kuneka ku bantu bashinzwe inyubako zitandukanye, zirimo isoko rya Nyarugenge (KCM) na Nakumatt.

Uwo musore ngo yasobanuye ko bagombaga gucurira umugambi mu musigiti uri hafi y’ibiro by’Umujyi wa Kigali, barangiza bakazagaba ibitero ku isoko rya Nyarugenge n’inyubako zikoreramo Nakumatt, arizo UTC na Kigali City Tower, ku buryo u Rwanda bagombaga kurubabaza kubera ko hari abo rwafunze abandi bagapfa.

Umutekano ku nkiko z’u Rwanda urarinzwe, akazi gakorwa n’Ingabo z’u Rwanda na Polisi ni nta makemwa, ariko ku rundi ruhande hari ibyanzu buri wese yakibonera abakora ibikorwa by’iterabwoba bakifashisha bakabinyuramo bagakora ibara mu gihugu.


Abarwanyi ba Al Shabaab, umutwe werekeje imboni no ku Rwanda

Urugero nko mu nzu zihurirwamo n’abantu benshi, amasoko, amahoteli,...hari aho usanga umwanya umwe winjiramo udasatswe ubundi bakagusaka ibyuma byanajwigira ntibarebe ibyo waba witwaje, abandi usanga bafite ibyuma bisaka byapfuye biba bisa n’iby’umurimbo, mbese ugasanga ni ibya nyirarureshwa.

Hari aho usanga harinzwe n’umuntu umwe, abambaye imyenda y’ibyubahiro badasakwa, nta camera cyangwa amatara ahari n’ibindi bishobora guha urwaho ibitero by’iterabwoba.

Mu biganiro Polisi y’u Rwanda yagiranye n’abafite inyubako mu Mujyi wa Kigali n’abafite amasosiyete azicungira umutekano, byagaragaye ko hari aho umutekano wazo utadanangiye ariyo mpamvu ingamba zidasanzwe zikwiye gufatwa.

U Rwanda rufite gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo no guteza imbere serivisi zishingiye ku kwakira inama n’ibikorwa binini (MICE), iki ni kimwe mu bishobora gukurura intangondwa zaba zishishikajwe no guhungabanya umutekano w’abo bashyitsi babyitabiriye.





577 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content