Irwanda

France:Uwifuza kuba kandida Perezida yakoze imyigaragambyo yambaye ubusa







Umugore w’Umufaransa witwa Cindy Lee w’imyaka 52 uyobora ishyaka ry’imyidagaduro no kwinezeza ‘Parti du plaisir’ uri mu ba kandida bari kwiyamamariza kuyobora iki gihugu yatawe muri yombi ubwo yigaragambyaga yambaye ubusa aho yamaganaga ruswa n’akarengane biri mu gihugu.

Cindy Lee uyobora ishyaka rya ‘Parti du plaisir’ yigabye mu muhanda yambaye ubusa mu myigaragambyo yamaganaga ruswa n’akarengane bikomeje guhabwa intebe muri iki gihugu.



Nyuma y’igihe gito cy’imyigaragambyo, Madamu Lee yakoranaga na bamwe mu barwanashyaka be na bo bari mbarwa, bagaragaza ko Politike y’u Bufaransa itameze neza, Polisi yaje guhita ibata muri yombi.

Ubwo Cindy Lee yatabwaga muri yombi yavuze ko icyo bifuza ari uko abenegihugu bose bahabwa amahirwe angana akarengane kagacika ku buryo abantu bose bareshya imbere y’amategeko.


Yagize ati “Turi hano kugirango tugaragaze akarengane ndetse na ruswa byamunze igihugu. Ibi ariko bigomba gucika. Njye ndaharanira ko buri muturage yagira ubuzima bwiza.”


N’ubwo ariko uyu Cindy Lee ari ku rutonde rw’abahatanira kuyobora iki gihugu mu matora agomba kuba muri Gicurasi, nta mahirwe yahabwaga kuko kugeza ubu abari guhabwa amahirwe kurusha abandi ari Marine Le Pen, Emmanuel Macron ndetse na Francois Fillon. Amatora y’icyiciro cya mbere azaba tariki ya 23 Mata 2017 nyuma 2 muri bo bazaba babonye amajwi menshi bazahurira muri kamarampaka tariki ya 07 Gicurasi 2017.




118 Views

Kwamamaza

Sponsored Content

Tip! #RW

Julia Mukankusi and we others DotRW offering Web Hosting, VPS, Domain Name, Premium SEO, link building, web development and AdWords. Learn more about our services .

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

AMAZINA
E-MAIL
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU


#Amakuru #Hanze #Imikino #PaulKagame

Sponsored Content